U BWONGEREZA: IGIKOMANGOMA CHARLES YANDUYE COVID-19

893 total views, 2 views today

Igikomangoma Charles cy’ubwami bw’u Bwongereza, yasanzwemo icyorezo cya COVID-19, ahita yishyira mu kato k’iminsi 14.

Charles ni umuhungu mukuru w’umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II ndetse ni na we uzima ingoma mu gihe Elisabeth yaba atanze.

Umuvugizi w’ibwami yatangaje ko igikomangoma Charles w’imyaka 71, arimo kugaragaza ibimenyetso byoroshye kandi ubuzima bwe bumeze neza.

Umugore we Camilla, w’imyaka 72 yapimwe ariko ntiyasanganwa iki cyorezo. Kuri ubu,hagendewe ku nama za Guverinoma n’inzego z’ubuvuzi, igikomangoma n’umugore we bari mu kato mu rugo i Balmoral muri Ecosse.

Mu Bwongereza abantu 8,077 bamaze kwandura Coronavirus naho 422 imaze kubica.

Guverinoma y’u Bwongereza iherutse gutegeka ko ibikorwa by’ubucuruzi birimo aho abantu banywera ikawa, resitaurant, utubyiniro, ahareberwa filime, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’ibindi, bifungwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *