Happiness Ibibondo School”yaciye agahigo mu kwita ku bana b’incuke

1,176 total views, 2 views today

Ikigo cy’amashuri “ Hapiness Ibibondo School”  kigizwe n’igice cy’irerero (crèche) n’icy’incuke (maternelle) giherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rugazi gikomeje kuba intangarugero mu kwita ku bana bakiri bato bato n’abincuke  ku buryo,  uretse kubaha ubumenyi kibitaho ku buryo bunyuranye harimo  by’umwihariko no kubateganyiriza ifunguro n’ aho baruhukira  ku manywa.

Guhera mu mwaka wa 2014 ubwo iki kigo cyatangizaga ibikorwa byacyo ku Ruyenzi ( iruhande rwa BK) kimaze kugera kuri byinshi kandi gikomeje kugaragaza iterambere mu bumenyi no mu kwiyubaka , kikaba kinateganya mu bihe by’imbere kwaguka hagashyirwamo amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Nyuma y’imyaka itanu gishinzwe, “ Happiness Ibibondo School” kimaze gusohora abana barangije iry’incuke ( maternelle) inshuro eshanu, n’inshuro imwe abo mw’irerero ( crèche). Abana bitabwaho ku buryo bunyuranye

Uretse kuba ishuri rifite ibitabo n’ibindi bikoresho binyuranye bijyanye no guha anbana ubumenyi, ikigo cyanatunganije aho abana bakinira hakaba n’ibikoresho bijyanye n’iyo mikino n’imyidagaduro.

Hashingiwe ku byifuzo by’ababyeyi, abana bahabwa ifunguro  kw’ishuri, ndetse no kubabyifuza hakaba harateganijwe aho abana baruhukira ku manywa, ibi bikaba ari umwihariko wa “ Hapiness Ibibondo School” ugereranije n’ibindi bigo bifite inshingano nk’izacyo.

Kuba abana baruhukira kw’ishuri bigirira sibo bigirira akamaro gusa, ahubwo n’ababyeyi babo kuko bituma babona akanya ko kwikorera indi mirimo ndtse ab’abakozi bo bakaba banaza kubafata saa kumi n’imwe bavuye ku kazi.

Ku rundi ruhande, abana bateganirijwe imodoka ibacyura nyuma y’amasomo.

Inzitizi n’inzira zo kuzikemura

indi nzitizi ariko itihariwe n’ikigo “ HappinessIbibondo School”   nk’ishuri ry’incuke,  ni uko bigoye kubona abarimu babifitiye ubushobozi. Hiyongeraho nanone ubushobozi buke bwo kwishyura abo barimu .

Muri iki gihe , ishuri rifite abarimu babifitiye ubushobozi, gusa nta gahimbazamusyi gahagije  bahabwa bitewe n’amikoro ashobora kuba ari make y’ababyeyi.

Icyo kwishimira, ni uko abana barangiza muri Happiness Ibibondo School bataha bazi bisobanura neza mu gifaransa n’icyongereza.

Imwe mu nzira zo gukemura izo nzitizi, ni ubufatanye “ Hapiness Ibibondo School” gifitanye  n’ikigo CASA gitanga kugeza ubu ibikoresho by’ishuri byiganjemo ibitabo.

Ku rundi ruhande ikigo gikorana n’inzego z’ibanze mu buryo bunyuranye burimo n’ubw’umutekano w’ikigo n’abanyeshuri bacyo.

Icyerekezo cy’ikigo

Imwe mu ntumbero ubuyobozi bw’ikigo bufite ni ukucyagura hakiyongeraho amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye akazakurikiraho.

Mu mpera z’umwaka ushize w’amashuri , muri “ crèche habarizwaga abana 16, naho muri “ maternelle hari 52.

Jean Louis KAGAHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *