Cecile Kayirebwa niwe uzabimburira abandi guhabwa igihembo cy’ishimwe

7,120 total views, 2 views today

Igitaramo Ikirenga mu bahanzi ni igitaramo kigamije gushimira umuhanzi wamamaje umuco Nyarwanda,akawugeza no mu mahanga.

N’igitaramo gikubiye mu mushinga mugari witwa Abahanzi indongozi z’umuco. Uyu mushinga ugamije kongera kugarura umuhanzi mu buzima n’imibereho rusange ya rubanda.

iki gitaramo kandi kizahuriramo abahanzi b’Ibyamamare birimo Kayirebwa Cecile, Maria Yohana n’ibindi byamamare birimo Muyango, Mani Martin, Jules Sentore, Karasira Clarisse ni bamwe mu byamamare nyarwanda biririmba indirimbo zimakaza umuco Nyarwanda bategerejwe mu gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali.

mu kiganiro abateguye iki gitaramo bagiranye n’itangazamakuru bavuze ko, Iki gitaramo kiri gutegurwa ku bufatanye bw’amashyirahamwe ane ariyo Bwiza Media,Kalibu Asbl ,iyi yo  ni ishyirahamwe ry’Abanyarwanda rikorera mu gihugu cy’Ububiligi,iyi Kalibu ikaba ari ishyirahamwe rigamije guteza imbere umuco,

byavuzwe none Ku cyumweru tariki 09/Gashyantare/2020 i Kigali aho abanyamakuru basobanuriwe byimbitse ku mushinga Abahanzi Indongozi z’umuco byumwihariko ku gitaramo Ikirenga mu Bahanzi 2020: Cecile Kayirebwa.

Umuhuzabikorwa w’iki gikorwa Bwana Kayiranga Merchiore yabwiye itangazamakuru ko iki ari igikorwa cyatecyerejweho kandi ari igikorwa cy’ingirakamaro ku muco kuko azaba ari igikorwa ngarukamwaka kigamije gushimira umuhanzi wamamaje umuco Nyarwanda mu buryo bw’ikirenga.

KAYIRANGA MERCHIORE UMUYOBOZI WA BWIZA MEDIA LTD

Umwihariko w’iki gitaramo ’Ikirenga mu bahanzi’ nk’uko Mecky abisobanura ngo ni uko kigamije gushimira umuhanzi wabaye indashyikirwa mu muco nyarwanda haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga by’umwihariko kikazajya kiba ngarukamwaka.

Yagize ati “Abahanzi impamvu bazashimirwa ni uko usanga bahora barwana intambara itoroshye yo kwigizayo iyo mico, kwigizayo ibyo bintu biza bishaka kwinjira mu muco wacu, abantu bashobora gufata imico y’ahandi, umwe agafata uwo muri Nigeria n’ahandi ariko ntabwo bikwiye, kuba hari abahanzi bakiri mu njyana gakondo n’abandi barimo kuzamuka ubu, niyo mpamvu bakwiye gishimwa”.

Iburyo: Lt Col Nyirimanzi Gerald umuyobozi w’ishyirahamwe Abacukumbuzi b’Amateka.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru benshi mu banyamakuru bagiye bibanda ku ingingo bashingiyeho batoranya umuhanzi uzashimirwa ku umunsi nyirizina w’igitaramo.

Kuri iyi ngingo Kayiranga Merchiore  yasubije itangazamakuru ati ‘’ Muby’ukuri ikintu kijyanye n’ingingo ngenderwaho kugira ngo hatoranywe umuhanzi tuzashimira twagitinzeho,uyu mwaka twahisemo Cecile Kayirebwa afite umwihariko udafite undi muhanzi mu Rwanda,Kayirebwa yagize indirimbo zafunguraga amaradiyo(Signature tunes) abiri atandukanye,indirimbo mbe ye Umunezero yafunguraga Radio Muhabura hanyuma akagira n’indi yafunguraga Radio Rwanda,ikindi yatinyuye abana b’abakobwa kujya ku rubyiniro baririmba umuco w’u Rwanda.

Ni igitaramo kizaba ku wa 8 Werurwe 2020, muri Camp Kigali i Kigali, guhera saa kumi n’Ebyiri (18:00) kikazitabirwa n’abahanzi bazakiririmbamo barimo ku isonga Kayirebwa uzanashimirwa, Maria Yohana, Muyango, Mani Martin, Jules Sentore, Clarisse Karasira n’Itorero Ibihame. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frs ahasanzwe, VIP ni 10.000 naho VVIP akaba 20.000Frs.

Cyateguwe n’amashyirahamwe yishyize hamwe arimo Bwiza Media, Agence Karibu ASBL ikorera mu Bubiligi, Umushanana n’abacukumbuzi b’amateka n’umuco, akaba yarishyize hamwe kubera intego asobanura ko ayihuriyeho yo guteza imbere umuco nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *