MTN-Rwanda yahagaritse amakariya akozwe mu mpapuro

2,461 total views, 1 views today

Ikigo gikora ibyitumanaho MTN Rwanda cyatangaje ko guhera tariki 15 z’uku kwezi amakarita akoze mu mpapuro ariho airtime (unites) atazongera kugurishwa ku isoko.

Abakiriya bazajya bakoresha uburyo busanzweho bwo kugura unites/airtime mu kuyohereza kuri telephone zabo (bimenyerewe cyane nka Me2U) cyangwa bayagure bifashishije amafaranga bafite kuri Mobile Money.

Mu itangazo ryasohowe n’iki kigo, MTN ivuga ko ibi bigamije guteza imbere gahunda y’igihugu yo kudakoresha impapuro, n’umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije.

Itangazo MTN yashyize ahagaragara

Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda yanditse kuri Twitter ishimira MTN kuri iyi gahunda yo kurengara ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *