Ubutwari ntago ari amagambo ahubwo n’ibikorwa bigirira abanyarwanda akamaro

8,655 total views, 1 views today

Ibi byagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari, mu karere ka rwamagana uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Gishari akagari ka Ruhunda, umudugudu wa Nyagahinga.

Muri uyumunsi mukuru kandi, muri gahunda ya tujyanemo aka karere kihaye, kubatse inzu 159 zo gutuzamo abaturage batishoboye bari mu cyiciro cya mbere cy’Ubude.

Aganira na mwambanews Mukobwajana Asaph wo mumurenge wa Gishari avuga ko kuba ahawe inzu yo kubamo kandi  yari mu batishoboye ngo nabyo nibyo kwishimirwa kuko ari uburyo bwiza bw’ubutwari.

Ati”ndishimye cyane kuri uyu munsi w’intwari kuba akarere kampaye inzu yo kubamo, nukuri nibyagaciro gakomeye kuba narimaze igihe kinini ntagira aho mba, none mpawe inzu yo guturamo nukuri ibi bigaragaza ubutwari Imana ibishimire kandi ikomeze ihe umugisha kagame paul utugejeje aha”

Zimwe mu nzu zahawe abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

Muri uyumwaka wa 2020 insanganyamatsiko yayo igira  iti”intwari z’ u Rwanda ubutwari bwacu “

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab mubutumwa yatanze kuri uyu munsi wo kwibuka Intwari z’u Rwanda bwiganjyemo ibikorwa byintwari ndetse no kubusigasira.

Ati”Ndashimira Intwari z’u Rwanda, bo bitanze batizigama mwatabarutse Mushakira u Rwanda ineza, ubutwari bwaranze abakurambere bwari mu byiciro byinshi ariko ibyinshi byarimo

-Kwagura igihugu cyacu cy’u Rwanda,

-Guharanira umutekano,

-Umudendezo ndetse n’ubusugire bw’Abanyarwanda,

Akomeza avuga ko Urugamba rusigaranye ari urwo kurwana n’imibereho myiza, iterambere ry’Abanyarwanda, Kubakira abatishoboye, kuko  na byo biri mu bikorwa by’ubutwari.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yashimye cyane Intwari z’u Rwanda, anakangurira abaturage kwirinda gushyigikira igikorwa icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano n’ituze ry’Abanyarwanda.

Ati”Uyu Munsi Mukuru w’Intwari, ndashimira Intwari zose zitangiye kubohora no kubaka u Rwanda none ubu rukaba rumaze kugira Ijabo n’Ijambo ku isi yose, mbifurije umunsi mwiza mbasaba kurinda ibyagezweho kubaka ubukungu burambye mu Ubutwari”

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu,Imidari n’Impeta by’ishimwe narwo rurashimira Abanyarwanda bose ku isonga umutoza mukuru w’Umuco w’Ubutwari HE PaulKagame uko bizihije mu bwitabire n’ibyishimo byinshi umunsi w’Intwari mu Turere twose ndetse n’ Ambassade zose.

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *