Biravugwa ko umuhanzi Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba mu ruhando rwa muzika ari mu nzira zerekeza mu bahanzi bazajya bakorera ibihangano byabo mu nzu itunganya umuziki (label) ari yo Kina Music.

Iyi nzu ni y’uwitwa Ishimwe Clement ufite umugore w’umuhanzi witwa Butera Knowless. Uyu Knowless yahoze akundana na Safi byimbitse kandi by’igihe kirekire. Iyi yari ‘couple’ yari izwi na benshi mu babashaga kumenya ibyavugwaga mu byamamare mbere y’umwaka wa 2011.

Uyu mwaka ni nawo washyize akadomo ku rukundo rwa Safi Madiba na Butera Knowless, ‘couple’ yari yaravugishije benshi mu Rwanda bitewe n’urukundo rugurumana batabashaga guhisha amaso y’abakunzi babo.

Uretse kuba barakundanye, mu 2009 ubwo Butera Knowless yinjiraga mu muziki yafashijwe bikomeye na Safi Madiba wari inkingi ya mwamba mu itsinda rya Urban Boys ryari ryaraturutse mu mu Karere ka Huye, rigafata bugwate umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Hagiye havugwa ko ubwabo bateranaga amagambo mu bihangano byabo. Knowless mu ndirimbo ye yise ‘ Waruri hehe’ hari aho aririmba ati “ Iyo ntaza kubona umukara, sinari kumenya ko umweru ubaho…”.

Safi na we mu ndirimbo y’itsinda ya Urban Boys, ‘Barahurura’ ati “ Ugira uti nari ndi he, ese bo dukundana bari he, si ndi umukara,yewe si ndi n’umweru..”. Aha nta ruhande rwigeze rwemera ko rwabwiraga urundi gusa uwumva aba yumva.

Aba bombi bakomeje ibikorwa byabo by’ubuhanzi yewe rimwe na rimwe hakavugwamo no kurebana ay’ingwe. Mu 2013 byaravuzwe ko Safi wa muri Super Level icyo gihe hari insoresore yahaye amafaranga ziyobowe n’uwitwa Clement Uwanyuze ngo zituke abahanzi bari muri Kina Music mu irushanwa rya PGGSS 3. Ni ibintu Safi yahakanye yivuye inyuma.

Knowless na Safi si kenshi bashoboraga guhurira mu bintu byinshi by’ubuhanzi. Hari abavuga ko byasabaga kuba hari agafaranga gatubutse ngo aba bombi bahurire mu gikorwa kimwe.

Iyi nkuru y’uko Safi yagarutse muri Kina Music yumvikana nk’icyemezo gikomeye cyafashe n’umuryango wa Ishimwe Clement. Buri wese yumva ari ikintu cyiza kuba umwe mu bahanzi bashoboye kandi babigaragaje hano mu Rwanda yaba agiye muri Kina Music yareze abahanzi batari bacye bakagera kuri byinshi.

Ni mu nyungu zayo kuko ifite intego ishaka kugeraho ifatanyije na Safi. Ku rundi ruhande, hari abavuga bati ahanyereye ntihuma, n’ubwo Safi afite umugore we uzwi ndetse na Knowless akaba yarashatse, akaba ari n’umubyeyi w’umwana umwe, kuba bombi bakongera guhura byagarura inzibutso nyinshi z’urukundo bakundanaga kera.

Umwanditsi aha ntashaka kumvikanisha ko kuba abantu barahoze bakindana (exs) batakorana ibikorwa runaka bibabyarira inyungu. Hari urugero rw’umuhanzi Harmonize wakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye, uwo bahoze bakundana, Jackline Wolper. Gusa ku bakundana buri kimwe bigeze bakorana bagikundana, kwaba gusuhuzanya, kunywa amazi, guseka, ijambo runaka, agakorwa gato kagarura urwibutso (memories) z’ibihe bya kera.

Bisaba ingufu nyinshi z’umutima no kubyirengagiza akenshi bishobora bake. Umwanditsi ntiyumva uko Knowless azajya yiyumva mu gihe Umuhanzi Safi akoze muri rya jwi rye. Hari abahitamo kwigira nk’aho ntacyo bibabwiye kandi mu mutima bashira cyangwa se bakazajya bajya kuririra aho batabareba, ibyo biramutse biriho ni nko kwikorera iyicarubozo ry’arangamutima (pyschological torture).

Sinzi niba byakumvikana ko kuba buri wese yarafashe indi nzira, abantu bigeze gukundana, bashobora kwibagirana burundu.Tubitege amaso kandi twizere ko impungenge za rubanda n’ubundi rusanzwe rubonesha amaso yarwo nta shingiro zifite.