Airtel-Tigo yahembye abahize abandi muri Kigali Half Marathon

9,832 total views, 3 views today

Mu rwego rwo guteza imbere siporo n’imyidagaduro, Umujyi wa Kigali ufatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe Nyarwanda  ry’Imikino ngororamubiri (RAF), iterwa inkunga na Airtel Rwanda bateguye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru Igice cya Marathon.

Kigali Half Marathon yari igizwe n’ibilometero bisaga gato 21,byakinwe guhera kuri Stade Amahoro I Remera, aho abasiganwa bahagurutse ahasaga saa moya za mu gitondo (07:00-), bafate umuhanda munini bagana mu Mujyi rwagati, bagakatira ku masangano y’imihanda bagasubira  i Remera. Nyuma yo kuva  i Remera, bakatiye ku masangano y’imihanda ari ku Gisimenti, berekeze ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority, ku Kimihurura, ahashorejwe iri siganwa.

Iri siganwa ryabaye kuri iki cyumweru tariki ya 15ukuboza 2019, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Umuyobozi wa Airtel na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence bashimiye abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi.

Abakinnyi babiri bakinira ikipe y’imikino ngororamubiri ya APR; Nimubona Yves mu bagabo na Yankuriije Marthe mu bagore, ni bo begukanye isiganwa rya mbere rya Kigali Half Marathon.

Uwa mbere mu bagabo yabaye Nimubona Yves wa APR AC wakoresheje isaha imwe, iminota itatu, n’amasegonda 28 n’ibice 56,

Uwa kabiri yabaye Mutabazi Emmanuel ukinira Police AC, yakoresheje isaha imwe, iminota itatu, amasegonda 58 n’ibice 54.

Rubayiza Silogi wa NAS, Hakizimana John, Sebahire Eric na Ntawuyirushintege Potien bose ba APR, baje mu myanya itandatu yahembewe.

Mu bagore bahatanye muri iri siganwa , Kigali Half Marathon yegukanywe na Yankurije Marthe ukinira APR AC, wakoresheje isaha imwe, iminota 12, amasegonda 34 n’ibice 72, akurikirwa na mugenzi we Musabyeyezu Adeline wakoresheje isaha imwe, iminota 16, amasegonda 46 n’ibice 46.

Uwa gatatu yabaye Niyirora Primitive wa NAS mu gihe Nyirantezimana Juliette, Nibishatse Angelique na Mukasakindi Claudette baje mu myanya itandatu ya mbere yahembewe mu bagore.

Kigali Half Marathon yahujwe na Siporo rusange ya Car Free Day , Abakinnyi batatu ba mbere bambitswe imidali mu gihe uwa mbere muri buri cyiciro yahawe ibihumbi 250 Frw, uwa kabiri ibihumbi 200 Frw kugeza ku wa gatandatu wahawe ibihumbi 60 Frw.

Abasiganaga bagaragaje umuhate n’umurava

HABUMUREMYI Viateur

mwambanews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *