AHF-Rwanda yateguye amarushanwa mu rwego rwo kurinda urubyiruko kwandura HIV

7,717 total views, 1 views today

Umuryango AHF-Rwanda kubufatanye n’ikigo cy’umuryango w’aba Guides mu Rwanda, nakoze igitaramo cy’imbatura mugabo cyari gikubiyemo ubutumwa bwo kwirinda HIV.

Muri iki gitaramo harimo amarushanwa yo kubyina aho ama tsinda yahatanye mu byino zitandukanye. Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera sida, no kwirinda gukoresha ibiyobya byenge kugira ngo tugire ejo heza.

Ibi byakozwe  kugira ngo basobanukirwe ububi bw’icyorezo cya sida, bityo barusheho kwirinda.

AHF-Rwanda yahembwe amatsinda 3 yabyinnye neza kurusha andi, kandi harimo n’ubutumwa bwo kurwanya virusi itera sida.

Niyotwagira Egide umwe mu rubyiruko rwatumiwe muri iki gitaramo cyiswe sital up cyateguwe na AHF-Rwanda, ashimiya cyane uyu muryango wo watekereje kubaha umwanya wo gusobanurirwa ibibi bya virusi itera sida bityo nk’urubyiruko bagafata ingamba zo kwirinda, abo kwifata binaniye bagakoresha agakingirizo.

Niyotwagira Egide wari witabiriye igitaramo

Mugabo commanda wa polisi yashishikarije abana kwirinda kunywa  ibiyobyabwenge, ko aribyo byabashora mu ngesombi zabaviramo gutwara inda batateganyije ndetse no kwandura HIV. Yongeye kubasaba gukunda Siporo no kuzasaba impamba y’impanuro n’ababyeyi babo, mu gihe bagiye gusubira ku ishuli.

Agira ati”Mwebye bana bakiri bato ndabasaba ko mwese nimujya gusubira ku mashuri mwigamo ko mwasaba ababyeyi banyu kubaha, impampa y’impanuro bityo mu kazikurikiza, ni mureka kunywa ibiyobyabwenge byo byabatera kwishora mungeso mbi z’ubusambanyi bikabaviramo kwandura virusi itera sida. Ibyo byose nimubyirinda rero, mutsinda neza bityo mube muhesheje ishema igihugu, muzirinde aba bashora mu ngesombi, zo kunywa ibiyobyabyenge kuko byatuma ubwenge bwanyu buyoba bityo tukazabura abadusimbura kuri uyu murimo dukora . ngaho  rero ni mugende kandi  mugire ibiruhuko byiza n’amasomo meza

Dr Brenda Assiimwe Gatera  umuyobozi mukuru w’umuryango AHF-Rwanda

Dr Brenda Assiimwe Gatera  umuyobozi mukuru w’umuryango AHF-Rwanda avuga ko igipimo ubwandu bushya bwa VIH buriho kuri 0,08% ibi ngo bitanga icyizere ariko hari byinshi bikenewe gukomeza gukorwa. Birmo nko kuganiriza urubyiruko ruri mu biruhuko kugira ngo nabo bamenye ububi bwo kwandura virusi itera sida.

Agira ati : ‘Ndishimye cyane kuri uyu munsi ubwo twahurije hamwe uru rubyiruko ruri mu biruhuko, mu byukuri uru byruko niryo mbaraga z’igihugu, niyo mpamvu rero tugomba kubigisha kwirinda virusi itera sida ndetse abo binaniye kwifata tubaha udukingirizo ku buntu, si ibyo gusa mu kubafasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze tubapima HIV ku buntu kandi agahita abona igisubizo mu minota 15 uwo dusanze yaranduye agahita atangira gufata imiti, uwo dusanze ari ataranduye agakomeza ingamba zo kwirinda.

Bimwe mubikorwa AHF -Rwanda ( Aids Health Care Foundation) ikora mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA:

-Gutanga udukingirizo kubuntu ( Free Condom Distribution)

-Gusiramura ku buntu hakoreshejwe uburyo bugezwe bw’impeta ( Prepex)

-Gupima virus itera Sida kubuntu ( Free HIV testing) kugirango abanyarwanda bamenye uko bahagaze.

Umuryango AHF wageze mu Rwanda mu 2006,uje gufasha Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurwanda ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ubinyujije mu bukangurambaga no gufasha mu bigo nderabuzima n’ibitaro.

Birimoyezu Joseph

mwambanews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *