Jidenna warutegerrjwe I kigali arahageze

4,364 total views, 1 views today

Jidenna umaze kumenyekana ku isi bitewe n’indirimbo ze nka ‘Classic Man’, ‘Yoga’ n’izindi zakunzwe cyane yageze I Kigali aje mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yatumiwemo.

Umunyamerika Jidenna Theodore Mobisson utegerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction azahuriramo na Bruce Melodie araye ageze I Kigali.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane ku ndirimbo ‘Classic Man’ yageze I Kigali ku kibuga cy’indege I Kanombe ku isaha ya saa 8h10

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction biteganyijwe ko kizaba taliki ya 29 Ugushyingo 2019, kibere mu ihema ry’Akagera muri Camp Kigali.

Jidenna witezwe gutaramira abantu muri iki gitaramo yavukiye muri Amerika, akurira muri Nigeria. Amaze kuzuza imyaka itandatu gusa, ababyeyi be bafashe icyemezo cyo gusubira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu mugabo w’imyaka 34 aza ku rutonde rw’abahanzi 10 bakize muri Afurika. Aza ku myanya wa cyenda n’akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 1 y’amadorali y’Amerika.

Jidenna yahawe ibihembo bitandukanye harimo n’icyo yahawe muri 2015 cy’umuhanzi mwiza ukizamuka, igihembo gitangwa na Soul Train Music Awards.

Ibindi ni ibihembo yagiye abona abikesheje indirimbo yakoze zigakundwa nka ‘Classic Man’ yabaye indirimbo y’umwaka mu zifite amashusho meza muri 2015, anahabwa n’igihembo cy’umubyinnyi mwiza mu ndirimbo yise ‘Yoga’.

Muri uyu mwaka wa 2019, uyu muhanzi yakoze indirimbo nka ‘Sufi woman’, ‘Tribe’ na ‘Sou Sou’ aheruka gushyira hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *