Huawei: Igiye guhugura abanyeshuri 8 mu ikoranabuhanga

2,948 total views, 2 views today

ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’umushinga wa Huawei yise sedds for the future ugiye kujyana Abanyeshuri 8 bo muri za kaminuza zitandakunye zo mu Rwanda kwihugura mu ikorabuhanga mu gihugu cy’UBushinwa.

Ni igikorwa igikorwa cyabaye none kuwa 11 Ugushyingo 2019 aho abanyeshuri batanze imishinga yabo ijyanye n’ikoranabuhanga mu gushakira hamwe umuti uhamye isi ifite kubijyanye n’ikorana buhanga, bagiye kumara ibyumweru 3 mu Bushinwa.

Bivugwa ko aba banyeshuri uko bose ari 8 bazahugurwa ku ikoranabuhanga rya 5G, big Data, artificial intelligence n’ibindi bakanigishwa ururimi rw’igishinwa n’umuco wabo.

Mu ijambo rye. Minisitiri w’ikoranabuhanga Paula Ingabire yashishikarije aba banyeshuri kuzirikana ikibajyanye, ndetse no kuzamura ubu menyi bwabo muri rusange.

Yongeraho ko bakwiye kumvira abazabaha amasomo kugira ngo ibyo bazigirayo bazanabisangize bagenzi babo bigana.

Min. Paula Ingabire kandi yahaye idarapo ry’igihugu aba banyeshuri 8 bagiye mu Bushinwa anashima imikoramire myiza  ya leta y’u Rwanda na Huawei.

“Leta yifuza gukorana n’abikorera nka Huawei, gusa imikoranire ntigarukire mu ikorabuhanga gusa, ahubwo ikanakomereza mu kubaka ubuhanga mu rubyiruko rwacu. Biciye muri ubu bushake bw’ibikorwa by’iyongerabumenyi mu bakiri bato igihugu cyacu kizakomeza gutera imbere.”

KARANGWA IRADUKUNDA Prosuperi umunyeshuri watanze umushinga ujyanye n’ikoranabuhanga, akaba yagize amahirwe yo gutorankwa mubazajya kwihugura mu Bushinwa, avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kandi ko ibyo azigirayo azabyigisha abandi banyeshuri bityo bose bikabafasha kwiteza imbere.

Agira ati:“Ndashimira Huawei byumwihariko bo batekereje gufasha urubyiruko nkatwe, bakaba bagiye kutwongerera ubumenyi mu bujyanye n’ikoranabuhanga, ibi ni byo kwishimirwa

Akomeza agira ati:”kuri  ubu bufatanye bwa Huawei na Leta y’u Rwanda, nizera ntashidikanya ko buzadufasha kuzamura ubukungu bw’Igihugu cyacu n’abagituye.”

Yang Shengwan uhagarariye Huawei mu Rwanda yishimiye  uburyo iki gikorwa cyo gutwara abayeshuri  bagera kue munani b’Abanyarwanda mu Bushinwa cyagenze neza,  aboneraho gusaba  kuzabyaza umusaruro ubumenyi bazakurayo.

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *