Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku iterambere rya Basket muri Afurika

2,856 total views, 2 views today

Ni inama kandi yahuriraranye n’Inteko rusange y’Umuryango w’abibumbye iri kuba ku nshuro ya 74 muri Amerika.

Mu bihangange mu mukino wa Basketball bahuye na Perezida Kagame harimo Umubiligi, Didier Ilunga-Mbenga wakiniye New York Knicks, Golden State Warriors na Los Angeles Lakers, Bismack Biyombo ukinira Charlotte Hornets nawe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Dikembe Mutombo wakiniye Houston Rockets nawe ukomoka muri Kongo, Masai Ujiri,….

Perezida Kagame yavuze ko Kigali Arena itubakiwe kuyishimishirizamo gusa, ahubwo ko hagomba gukinira ibihangange by’u Rwanda, Afurika, … ati, “Ntabwo iyi nyubako twayikoreye ko isa neza, ko tuzaza tuza kuyireba tukishima. Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika, bishobore kuhitoreza no kuhatsindira.”

Ibi yabigarutseho mu gihe mu mpera z’icyumweru dusoje ikipe ya Patriots BBC yegukanye igikombe itsinze REG BBC ku mukino wa nyuma (wa 7) wa kamarampaka ku manota 65-59. Ni umukino abafana bitabiriye ari benshi kuko Kigali Arena yari yuzuye.

JPEG - 61.8 kb
Perezida Kagame asuhuzanya na Amadou Fall

JPEG - 64.7 kb
Perezida Kagame asuhuzanya na Masai Ujiri
JPEG - 72.5 kb
Ivan Kagame asuhuzanya na Dikembe Mutombo uzwi cyane muri NBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *