Umuhanzi Frankay arishimira intambwe amaze gutera mu muziki

10,156 total views, 2 views today

Umuhanzi KAYIRANGA Franҫois Uzwi ku izina rya “Frankay” wamamaye mu ndirimo yise “Rita” arishimira intambwe amaze gutera mu muziki we, ndetse yishimira kuba yarakoranye indirimbo n’umuhanzi yakuze akunda ibihangano bye.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa 5 tariki ya 12/ Nzeri 2019 ya giiranye na Mwambanews.rw, Frankay yavuze ko yatangiye kuririmba mu mwa wa 2010 ariko ariko aza kuririmba nk’umuga mu mwaka wa 2016.

Uyu muhanzi umaze imyaka itari micye muri muzika nyarwanda, arashimira cyane MUYOMBA Thomas uzwi nka “Tom Close”  wamugiriye icyizere akamwemerera gukorana nawe indirimbo bise “Hallo”

Agira ati” kuva ntangiye gukora umuziki ikintu cyanshimishije n’uko nakoranye indirimbo yitwa “Hallo”n’umuhanzi Thom Close nakuze ndi umukunziwe, kuburyo nakundaga indirmboze zose.”

Kanda hano wumve, indirimbo “Hallo” y’ umuhanzi Frankay ft Thom Close

Akomeza avuga ko gukorana indirombo na Tom Close ari  intangiriro yogukorana n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye, mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Mu gushaka kumenya aho akomera impano yo kuririmba Frankay avuga ko, iyimpano yayikurije nyina umubyara kuko yakuze amwumva aririmba muri Kiliziya, bityo akajya amwigana yumva biramunyuze akomereza aho.

Frankay amaze gukora indirimbo 10 ariko murizo iyakunzwe kuruta izindi ni “Ritha”

Kanda hano wumve, indirimbo “Ritha” y’ umuhanzi Frankay

Mu gushaka kumenya uko abakunzi be bamufata, twaganiriye na MUGIRANEZA Emmy  w’imyaka 30 utuye mukarere ka gasabo, avuga ko yakunze uyu muhanzi kuva kera cya ne mu ndirimbo ye yise “Ritha” ngo biba akarusho ayisubiyemo n’umuhanzi BIBARWA uzwi nka “KITTOKO” biba byiza kurushaho.

Agira ati”Nakunze uyu muhanzi mbese ubu ntimwabyumva, nakunze indirimboze zose cyane “Ritha” Frankay agira ijwi ryiza cyane ndamufana pe.”

Yasoje agira icyo amusaba agira ati:” Ndamusaba kudacika intege, ahubwo akere cayne natwe tumuri inyuma kandi Imana izabimufashemo.”

 Mu gusoza ikiganiro twagiranye Frankay nawe yagize icyo asaba abakunzi be, cyane abakunda muzika nyarwanda,

Agira ati:” Ndasaba abakuzi banjye cyane cyane abakunda Umuziki nyarwanda, kobakomeza kuntera ingabo mu bitugu, bityo tugafatanya kubaka umuryango nyarwanda.”

 

MUREMYI Viateur

Mwambanews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *