Mashami Vincent yongerewe amaseserano y’umwaka, atoza ikipe y’igihugu

2,766 total views, 1 views today

Umutoza Mashami Vincent yongerewe amaseserano y’umwaka umwe atoza ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’ibiganiro FERWAFA imazemo iminsi na MINISPOC.

Kuri uyu wa mbere nibwo hatangajwe ko umutoza Mashami Vincent wari wararangije amasezerano ye mu mpera za Nyakanga uyu mwaka ko yongerewe aasezerano.

Yongerewe amasezerano nyuma y’amakuru y’ibihuha menshi yagiye acicikana avuga ko umutoza wa police FC Haringingo Francis ariwe ushobora guhabwa gutoza ikipe y’igihugu mu gihe ababishinzwe bakiganira n;umwongereza wanyuze muri iyi kipe Stephen Constantine.

Stephen Constantine ni umwe mu batoza bitwaye neza mu mavubi kuko ubwo yatozaga iyi kipe nibwo yagize umwanya mwiza ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

Mashami vincent ahawe iyi kipe mu gihe habura iminsi mike igatangira urugendo rwo gushaka itike iyerekeza Qatar mu 2022 mu gikombe cy’isi.

Umukino wa mbere Amavubi azajya muri Sychelles kuwa 02 Nzeri 2019 mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 10 Nzeri uyu mwaka.

Imikino ikipe y’igihugu Amavubi igomba gukina mbere yo gusoza uyu mwaka

Gushaka itike y’igikombe cy’isi

02/09/2019: Seychelles vs Rwanda
09/09/2019: Rwanda vs Seychelles

Gushaka itike ya CHAN

20/09/2019: Ethiopia vs Rwanda

18/10/2019: Rwanda vs Ethiopia

Gushaka itike ya CAN 2021

11/11/2019: Mozambique vs Rwanda

19/11/2019: Rwanda vs Cameroun

src:makuruki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *