Abana bakiri bato bashishikarijwe, gukunda gukina umukino njyarugamba-Taekwondo

5,861 total views, 2 views today

Dream taekwondo Clube n’Inshuri rimaze kuba ubukombe butiganwa mu gutwara ibikombe bitandukanye ndetse no gutoza abana  gukina umukino njyarugamba taekwondo, aba banyeshuri kandi kuri uyu munsi banabakanguriye kwirinda ibiyobya byenge ndetse no kubigisha uburere bwo kwirinda gutwara inda zitateganyijwe kubana b’abakobwa.

Dream  taekwondo club,  igizwe n’abahungu n’abakobwa guhera ku myaka 5 kuzamura, abitabiriye iki gikorwa  baguva ko uretse kumenya gukina umukino wa Taekwondo, bungukiyemo kwirinda kunywa ibiyobya byenge cyane ko ngo arinabyo ntandaro yo kwishora mu nyeso mbi z’ubusambanyi.

Aganira na mwambanews, MUHIGIRWA ufite umwana ukina muri Dream  taekwond club avuga ko bo nk’ababyeyi byabafashije cyane, kuko abana bungukiramo byinsi cyane mu kwirinda ibiyobya byenge ndetse no kugira ikinyabupfura muri byose.

Agira ati”mfite  umwana w’imyaka 14 akina muri Dream taekwondo club iherereye hano mu Gatenga, ariko kuva ageze muriri tsinda nabonye hari byinshi yungukiyemo, birimo kumenya ibibi byo kunywa ibiyobya bwenge kuko nkunda kumva abinganirizaho, ”

Akomeza ashishikariza ababyeyi bafite abana bari mu kigero  cy’imyaka 5 kuzamura ko babazana kwiga gukina uyu mukino njyarugamba cyane muri iri shuri rya Dream taekwondo club kuko abana bungukiramo kumenya uburere mbonera gihugu.

HABIMANA Jean Claude, umuyobozi mukuru w’ishuri special line up taekwondo club iherereye Kimironko  nkuwaje gufasha mugenziwe gutegura iki gikorwa, yashishikarije abana biga muri Dream Taekwondo  gukunda Siporo ndetse no gusaba impamba y’impanuro n’ababyeyi babo, aboneraho no kumara impungenge ababyeyi bamwe na bamwe bakunze kugira bavuga ko iyo abana babo biga Taekwondo aba ari ukubigisha kurwana.

Agira ati”Abana mwese ndabakunda cyane abakina umukino njyarugamba wa Taekwondo, mu gihe bahi bamwe basubiye kumashuri mujye mwibuka gusaba ababyeyi, impampa y’impanuro bityo mu kazikurikiza, ni mutsinda neza muzaba muhesheje ishema igihugu, ikindi ndabasaba kwirinda aba bashora mu ngesombi, zo kunywa ibiyobyabyenge kuko byatuma ubwenge bwanyu buyoba bityo tukazabura abadusimbura.

Metre NTAWANGUNDI Eugene, umuyobozi mukuru w’ishuri Dream  taekwondo club iherereye mu Gatenga ahazwi nko kwa Calirosi,  avuga ko uyu munsi bakoze igikorwa cyo kwerekana imidari bakuye  muri GMT ubwitabire bw’abakinnyi byiyongereye,  aboneraho no gutanga impanuro ku banyeshuri bakina muri iyi Dream taekwondo Clube ko bakomerezaho mu ngamba zo gukomeza gutwara ibikombe.

Agira ati”Ndabasaba ko mwe banyeshuri bacu ko mwakomeza kwitwara neza, tugatwara ibikombe byose ndetse n’imidari itandukanye, ibirero kugira ngo tubigereho, turabasaba ko mwakomeza kurushaho kumvira inama abatoza babagira ndetse mugakomeza kurushaho kugira ikinyabupfura muri byose, mwirinda kunywa ibiyobya byenge kuko aribyo ntandaro yo gusinda bityo ukishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *