Ku nshuro ya Gatatu kaminuza ya AIMS yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 37

2,183 total views, 1 views today

AIMS ikigo Nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye cyane ku mibare  cyatanzeimpamyabumenyi ku banyeshuri 37 , Muri abo banyeshuri harimo 11 b’Abanyarwanda ndetse n’umukobwa umwe rukumbi.

Mu banyeshuri barangije harimo abo mu Rwanda, Cameroon, Ghana, Nigeria, Kenya, Sudan, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Gambia, Madagascar, Somalia na Uganda.

Muri rusange abanyeshuri  37 baturutse mu bihugu 13 bitandukanye  byo muri Afurika, harimo abakobwa 10 bose barangije amasomo yabo.

AIMS yemeye guha aba banyeshuri bose impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters). ku nshuro ya gatatu iyi Kaminuza itanga izi mpamyabumenyi.

Umuyobozi wa Kaminuza ya AIMS, Prof. Sam Yala, yavuze ko kuba hari abanyeshuri 25 barangije mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, bijyanye n’intego z’iyi Kaminuza zijyanye no gukora ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ikirere no gutanga ibitekerezo byafasha abantu guhangana n’ibibangamiye ikiremwamuntu.

Ati “Ndizera ko ubumenyi muvanye hano butari ubw’icyubahiro gusa ahubwo ari igipimo cy’aho mugiye kujya kandi mwiteguye gukora neza. Uyu munsi mugeze ku rwego rukomeye mu buzima bwanyu, mfite icyizere ko twabahaye ubumenyi buhagije n’ibitekerezo byo guhangana n’ibibazo ibyo aribyo byose muzahura na byo mu bihugu byanyu ndetse n’umugabane urimo guhura nabyo.”

Agisha Ntwali Albert uhagarariye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi z’ikirenga(Masters) avuga ko kimwe mu bintu byabafashije gutsinda amasomo ari ugushyira hamwe

Agira ati “kuva dutangiye kwiga kugeza uyu munsi twahawe impamyabumenyi y’ikirenga ibanga twakoresheje ni ugushyira hamwe, tuzirikana ko hari abaduteye inkunga tutashakaga kubabaza cyangwa se ngo tubatenguhe

AIMS ni ikigo kigamije gutanga ubumenyi bushingiye ku mibare ku barangije kaminuza, guteza imbere guhanga udushya mu bushakashatsi mu bahanga Afurika ifite uyu munsi no gushimangira umusanzu wa siyansi, ikoranabuhanga na engineering n’imibare (STEM) mu bikorera muri Afurika.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *