USA: Ryan Garcia mu byifuzo byo gukundana na Selena Gomez

220 total views, 1 views today

Umusore urimo kuzamuka mu mukino w’iteramakofe, Ryan Garcia atangaza ko yifuza gukundana na umuhanzikazi wicyamamare Selena Gomez kuko kugeza ubu nta mukunzi afite.

Uyu musore yavuze ko yumva akwiye kugerageza amahirwe agakundana n’uyu mukobwa w’umuririmbyi.

Image result for Selena Gomez

Ati “ Reka nzagusohokane. Nta mukunzi agira, mureke ngerageze amahirwe yanjye.”

Uyu musore w’imyaka 20 yatangarije TMZ  ko Selena Gomez akwiye kumuha umutima we kuko ngo yabasha kumurinda.

Ati “ Nazajya nkurinda,urabizi.”

Ryan Garcia wifuza gukundana n’umuhanzikazi Selena Gomez

Uyu musore na we ugenda akundwa cyane ko afite abasaga miliyoni imwe bamukurikira kuri instagram, yarahiriwe kuko kugeza ubu mu mikino 17 amaze gukina ataratsindwa na rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *