Gs Busanza:Mu gitaramo mvarugamba, abanyeshuli berekanye impano zidasanzwe

101 total views, 1 views today

Urwunge rw’amashuri rwa Busanza riherereye mu karere ka Kicukiro,  mu gitaramo mvarugamba abanyeshuli berekanye ubuhanga mu bugeni, bakora isambusa, amandazi, guca inzara z’intoki ndetse no gukora ubukori kori bunyuranye mu rwego rwo kwimenyereza kwihangira imirimo.

Mu gihe u Rwanda rukataje mu iterambere, mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakangurirwa abanyeshuri kwiga imyuga, abo muri Gs Busanza babyumvise vuba babifashijwemo n’abarezi babo ubu batangiye gukirigita ifaranga.

Iyo ugeze muri iki kigo mu masaha y’umugoroba amasongo arangiye,  uhasanga abanyeshuri b’ingeri zose bari kumwe n’abarezi  babo bigira hamwe gukora amandazi, cyapati ndetse no gusuka imisatsi, abandi barimo gukora ubukori kori bwiganjye mo imitako yo mu nzu.

Abanyeshuri ba GS Busanza bazi gukora isambusa, cyapati nsetse n’amandazi

Ushobora kwibaza niba ibi bikoresho bakoresha bitabahenda,  cyane ko bakiri batoya  ari ko mu byukuri ngo batanga amafaranga 1000 frw, kuri buri munyeshuri kugira ngo bagure ibikoresho nk’ifarini yo gukoramo  amandazi na cyapati nkuko bisobanurwa na, Nshyimiyimana Philemon wiga mu mwaka 4 w’amashuli yisumbuye.

Agira ati”Mu byukuri kuba twiga kwihangira imirimo ni byiza, kuko bizadufasha kudasaba ababyeyi buri kimwe cyose, kubera ko ushobora gukora amandazi cywangwase capati wakunguka ho nka bitanu, ukayaguramo amakaye nawe ukaba uruhuye umubyeyi

Abanyeshuri ba GS Busanza, bari gusiga no guca inzara

Aganira n’ikinyamakuru mwambanews.com , umwarimu  wigisha kuri iki kigo avuga ko  n’ubwo bamwe muri bo basanzwe bazi gukora imyuga inyuranye, bavuga ko kwigisha aba bana nyuma y’amasomo asanzwe, bitababuza gukomeza gutsinda amasomo yo mu ishuri nk’ibisanzwe.

Agira ati”Kuba twigisha abana kwihangira umurimo ntibikuraho ko, bakomeza gutsinda  amasomo yo mu ishuri, ahubwo tuba tubongerera ubumenyi kugira ngo nibasoza amasomo bageze mu biruhuko ntibicare ngo basabe ababyeyi imyenda n’ibindi nkenerwa ku munyeshuli, ubwo urumva ko nawe aba afite ubushobozi bwo kubyigurira akigirira akamaro akanakagirira n’igihugu cyacu

Dusabirane kevin w’imyaka 12, wagize igitekerezo cyo gukora indege

Dusabirane kevin w’imyaka 12,  yiga mu mwaka wa 6 w’amashuli abanza, yagize igitekerezo cyo gukora Indege ababifashijwe mo n’umwarimu we,  kubera ko aturanye n’ikibuga cy’indege abyigiraho bitewe n’uko azibona mu kirere.

Agira ati” Kuba nturanye n’ikibuga cy’indege ntabyo biri mubyamfashije gukora iyi yanjye mubona, nkaba n’ubundi niyumvamo ko nimba mu kuru, mbifashijwemo n’abarimu nzakora indege nini kurushaho ikaguruka nkuko njya nzibona mu kirere

Karangwa Sewase(uwambere uhereye ibumoso)umuyobozi mukuru  w’urwunge rw’amashuri rwa Busanza

Karangwa Sewase, umuyobozi mukuru  w’urwunge rw’amashuri rwa Busanza, avuga ko yishimye cyane kuri uyu munsi kuko abana bamweretse ko bazavamo abantu bazi kwihangira imirimo bo mizero y’ejo hazaza h’u Rwanda.

Agira ati”Ndishimye cyane kuri uyu munsi ni ukuri kubona abana bangana nkaba bazi gukora cyapati na amandazi, abandi bazi guca inzara, ukabona umwana akoze indege bitewe n’uko ayibona mu kirere, nukuri n’ibyagaciro kanini cyane. Tuzakomeza kubigisha n’ibindi birushijeho ku buryo nabo ku bindi bigo bazajya baza kwigira kuri iki kigo cyacu.”

Gs Busanza, n’ishuli riherereye mu karere ka Kicukiro abana bahigira byinshi birimo no kwihangira imirimo, bityo bakazavamo abahanga udushya muri sosiyete nyarwanda.

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *